Zur Hauptnavigation / To main navigation

Zur Sekundärnavigation / To secondary navigation

Zum Inhalt dieser Seite / To the content of this page

Sekundärnavigation / Secondary navigation

Inhaltsbereich / Content

Muraho!

English
Nitwa Niyodusenga Emmanuel, nturuka mu Rwanda, nkaba ndi umunyeshuri kuri kaminuza y'ikoranabuhanga ya Kaiserslautern mu ishami ry'igenanyubako. Kwiga kuri iyi kaminuza ni amahirwe akomeye kuko ifite abarimu b'inzobere mu bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n'ubushakashatsi. Iyi kaminuza iza ku myanya ya mbere mu gihugu mu mashami y'ubumenyi nk' Imibare n' ikoranabuhanga rya mudasobwa. Icyo nshima cyane ni imikoranire hagati y'umwarimu n'umunyeshuri ituma umwisanzuraho kandi nawe akagufasha uko ashoboye kose. Iyi kaminuza ihereye mu nkengero z'umujyi (kugera mu mujyi rwagati bisaba nk’iminota 7 - 10 uramutse uteze bisi cg 30 ugiye n’amaguru) hakaba ari ahantu heza ku myigire. Uretse n'amasomo, muri iyi kaminuza haba imyidagaduro y'ubwoko bwose cyane cyane siporo mu ngeri zose kandi iminsi yose ndetse n'ibirori/umuziki hafi buri cyumweru. Kubantu bakunda gutembera, hano hari ahantu henshi ho gutemberera nko mu ishyamba rinini rihana imbibi na Kaminuza(Plälzerwald) , amazu ndangamurage/ndangamateka,amazu ya sinema ,.. Ikintu cyiza kandi hano nuko ukoresheje ikarita yawe y'ushuri ushobora gutega bisi na gari ya moshi ku buntu hafi mu ntara ya Rhineland-Palatinate yose ndetse ukanagera no mu mijyi yindi duturanye nka Mannheim na Heiderberg n'ahandi. Ikindi kintu nakunze nuko hano higa abanyeshuri baturuka mu mahanga yose kandi hakaba hari urwego rushinzwe gutanga ubufasha ku banyeshuri b'abanyamahanga ku buryo bw'umwihariko. Ku banyeshuri biga muri Master's na PhD by'umwihariko hari ishami ryitwa ISGS (International School for Graduate Studies) rigufasha mu bibazo byose umunyushuri mushya ahura nabyo byaba ibijyanye n'icumbi, visa, amasomo,... kandi bakwitaho igihe cyose ugize ikibazo kugeza urangije. Ikindi kandi hano hari umuryango munini w'abanyarwanda, turafashanya muri byose, uretse no kwiga kandi dukorera hamwe ibikorwa birata umuco wacu hano mu Budage ndetse n'ibindi by' imyidagaduro nka siporo aho dukina umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, gutwara amagare,.. Ubuzima mu mujyi wa Kaiserslautern ni bwiza kandi burahendutse ugereranyije n'indi mijyi ku buryo navuga ko kwiga hano ntako bisa.
Emmanuel
Department of Architecture